Abakuze barenga 60% bazaba bafite umubyibuho ukabije mu 2050 - Ubushakashatsi
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-03-08 08:48:28

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu 2050 abantu bakuze bangana na 60% ndetse n’abana bato bangana na 30% ku Isi bazaba bafite umubyibuho ukabije. Ku wa 4 Werurwe 2025, ni bwo ikinyamakuru cyibanda ku by’ubuzima, Lancet, cyashyize hanze ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu 2050 imibare y’abantu bafite umubyibuho ukabije uziyongera ku kigero cyo hejuru cyane.Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, risobanura ko uburyo bwo gupima uburemere bw’umubiri cyangwa umubyibuho bwitwa BMI (Body Mass Index).BMI ipimwa hagendewe ku bilo n’uburebure. Ufata ibilo ufite ukagabanya uburebure inshuro ebyiri.Urugero niba ufite uburebure bwa metero 1,72, n’ibilo 93. BMI ni 1,72 gukuba 1,72, icyo ubonye ukakigabanyisha ibilo 93.Iyo BMI yawe iri hagati ya 18,5 kugeza kuri 24,9 uba ufite ibilo bikwiye biri ku rugero rwiza,Iyo ufite guhera kuri 25 kugeza kuri 29,9 ibilo byawe biba ari byinshi uri mu nzira y’umubyibuho ukabije. Uri hejuru ya 30 uba ufite umubyiho ukabije.Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bafite imyaka 25 kuzamura barenga miliyari 2,11, hamwe n’abana bafite imyaka iri hagati y’itanu na 24, bafite umubyibuho ukabije.Ibi byerekana ko imibare y’abantu babyibushye yazamutse ku kigero cyo hejuru cyane. Ni ukuvuga ko mu 1990 abantu bakuze bari bafite umubyibuho ukabije bari miliyoni 731 naho abana bari bafite bawufite bari miliyoni 198.Ubushakashatsi bwagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’abafite umubyibuho ukabije ku isi bari mu bihugu umunani gusa : u Bushinwa (miliyoni 402), u Buhinde (miliyoni 180), Amerika (miliyoni 172), Brésil (miliyoni 88), u Burusiya (miliyoni 71), Mexique (miliyoni 58), Indonesie (miliyoni 52), ndetse na Misiri (miliyoni 41). Iyi raporo yagaragaje ko hatabayeho ingamba zihutirwa muri iki gihe abantu benshi bazagira umubyibuho ukabije mu gihe kiri imbere....