Thomas Lubanga yashinze umutwe w’inyeshyamba mushya
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-03-08 08:56:47
Thomas Lubanga Dylo wigeze gufungirwa muri gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), yashinze umutwe w’inyeshyamba mushya urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Lubanga wayoboraga UPC/FPLC mu 2012 yakatiwe na ICC igifungo cy’imyaka 14, nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwinjiza abana bari munsi y’imyaka 15 muri uyu mutwe witwaje intwaro, no kubajyana ku rugamba.Nyuma yo gufungurwa, Leta ya RDC na yo yaramufunze, gusa iza kumufungura muri Werurwe 2020. Yagaragaje ko atigeze akora ibyaha yafungiwe, ahubwo ko yaharaniye amahoro mu ntara ya Ituri.Ubwo Lubanga yafungurwaga, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yamwifashishije nk’umwe mu bamufasha kugarura umutekano muri Ituri, amwohereza kuganira n’abayobozi b’umutwe witwaje intwaro wa CODECO ku buryo bahagarika imirwano.Lubanga yafatwaga nk’umuntu utabangamiye umutekano wo muri Ituri kugeza ubwo mu mwaka ushize, abashinzwe ubutasi mu gisirikare cya RDC bagaragazaga ko ari gushaka abarwanyi, abinyujije mu mitwe irimo Zaire, ndetse ko yanahunze.Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu Ukuboza 2024 na yo yagaragaje ko Lubanga ashobora kuba yarasubiye mu mitwe y’inyeshyamba muri Ituri, gusa Olivier Djumbu ukorana na we bya hafi yari yatangaje ko ibyo ari ibinyoma.Djumbu yagize ati “Ni umugabo usanzwe uharanira amahoro kandi ntabwo twakongera kujya mu mitwe y’abagizi ba nabi irwanya RDC, igihugu cyacu twese.”Umuvugizi w’igisirikare cya RDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, yatangaje ko Lubanga yamaze gushinga umutwe mushya wa politiki witwa CRP (Convention pour la Révolution Populaire), akaba yungirijwe na Charles Kakani na Ibrahim Tabani.Lt Ngongo yatangaje ko Jokaba Lambi usanzwe ari umudepite ku rwego rw’intara muri Ituri ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CRP, Wedhunga Nyara akaba ashinzwe imari, naho Erick Kahigwa agashingwa ububanyi n’amahanga.Muri CRP, nk’uko Lt Ngongo yabisobanuye, David Unyertho yagizwe Umuvugizi, naho Dr. Tungulo agirwa umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga.Mu kiganiro kuri telefone, Charles Kakani yemereye Radio Okapi ko we, Lubanga na bagenzi babo bashinze CRP, asobanura ko bafite umutwe witwaje intwaro witwa FRP (Force pour la Révolution Populaire).Kakani yemeje ko abahagarariye CRP tariki ya 4 Werurwe 2025 bahuriye i Kampala muri Uganda n’intumwa za Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani muri RDC, bazisobanurira impamvu yatumye bafata intwaro.Gukura kwa Kiliziya na Angilikani na CRP kuri muri gahunda aya matorero yatangije yo kuganira n’abantu bose bashobora gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC. ...