Itsinda rya Makoma rigiye kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka 21 risenyutse
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-03-08 09:02:52
Itsinda ryitwa ‘Makoma’ ryaciye ibintu mu myaka yashize mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ryateguje ko rigiye kugaruka mu muziki rihereye ku gitaramo gikomeye rizakorera i Paris mu Bufaransa. Iri tsinda rigizwe n’abantu batandatu bose bo mu muryango umwe, binjiye mu muziki mu 1992. Mu 1999 ‘Group Makoma’ yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga babikesha album bise ‘Nzambe Na Bomoyi’.Iyi album ni yo iriho indirimbo yabaye ikimenyabose yitwa Napesi n’iyitwa Natamboli.Mu 2004 ni bwo Makoma yatandukanye bitewe n’umwe mu bari bayigize wavuyemo akajya kuririmba wenyine, gusa basiga indirimbo zakunzwe cyane na ‘Butu na Moyi’, ‘Mokonzi’, n’izindi zatumye rikundwa mu myaka yashize.Iri tsinda kuri ubu ryatunguranye ritangaza ko ryiteguye kugaruka bundi bushya mu muziki nyuma y’imyaka 21 ryaraburiwe irengero.Itangazo Makoma yasohoye rivuga ko bazahera ku gitaramo gikomeye bazakorera mu Mujyi wa Paris. Ni igitaramo Makoma izakorera muri stade ya ‘Le Dome De Paris’ ku itariki 24 Ukwakira 2025.Amakuru ahari ni uko Makoma iri gutunganya album nshya ishobora no gusohoka mbere y’uko iki gitaramo kiba. Ukugaruka kwayo mu muziki, kwasamiwe hejuru n’abakunzi bayo baryohewe n’ibihangano yakoraga mu myaka yashize. Makoma izwiho kuba yarubatse izina mu gukora indirimbo zihimbaza Imana babinyujije mu njyana zirimo Pop, R&B na Rap. Ni rimwe mu matsinda yubatse ibigwi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no ku ruhando mpuzamahanga....