Passy Kizito yatangiye gushyira ururimi rw’amarenga mu bihangano bye
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-03-08 09:06:05
Umuhanzi Passy Kizito wiyita KIPA yatangiye gushyira mu bihangano bye umuntu usemura mu rurimi rw’amarenga ku buryo abantu bafite ubumuga bwo kutumva bashobora kureba indirimbo ze bagasobanukirwa ubutumwa burimo. Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko iki gitekerezo cyamujemo nyuma yo kubona hari abantu abahanzi badaha agaciro kandi na bo bakwiye kwidagadura no kuryoherwa n’ibihangano, atanga urugero rw’abantu batumva kandi baba bakeneye kumenya icyo umuhanzi yaririmbye mu ndirimbo ye.Avuga ko hari inshuti ze ziba mu muryango ufasha abantu batumva ukabasemurira mu gihe bari kuganira n’abantu runaka, zamubwiye ko agiye ashyira mu bihangano bye umusemuzi w’ibyo ari kuvuga byaba byiza kurushaho.Ati “Ni ibintu natangiye ubu ariko nari maze igihe kinini mbitekerezaho. Mu ndirimbo zose numva ko zifite ubutumwa bufatika kandi bwagira akamaro kuri rubanda nta kabuza ntabwo hazongera kuburamo umuntu uri gusemura.”Uyu muhanzi agaragaza ko atari indirimbo ze zose azajya yifashishamo umusemuzi, ariko inyinshi muri zo bikazajya bikorwa.Passy Kizito yinjiye muri uyu mushinga nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise “7 Vice Versa” irimo ubutumwa bwo kwifuriza umuntu wifuriza undi nabi cyangwa ineza ko Imana yamukubira karindwi. Iyi ndirimbo ni na yo ya mbere yashyizemo umusemuzi w’ibyo aba ari kuririmba....