Umutoza wa Nigeria yatangiye kwiga ku mikinire y’Amavubi
Yanditswe: migambi
Itariki:
2025-03-11 08:34:30

Super Eagles ya Nigeria imaze kunganya inshuro eshatu, itsindwa umukino umwe ndetse iri ku mwanya wa gatanu mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka utaha.Kuri ubu, Abanya-Nigeria barajwe ishinga no kwigaranzura amakipe arimo u Rwanda, Afurika y’Epfo na Bénin kugira ngo bafate umwanya wa mbere wabahesha gukina irushanwa ritaha rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.Gusoreza ku mwanya wa kabiri byatuma Super Eagles ijya mu mikino ya kamarampaka, aho amakipe ane yitwaye neza mu icyenda azaba aya kabiri muri aya majonjora yo ku Mugabane wa Afurika, azakina irindi jonjora hagati yayo, iya mbere akaba ari yo ikina kamarampaka mpuzambigabane ahazava indi myanya ibiri yo gukina Igikombe cy’Isi mu 2026.Ikinyamakuru Completesports cyatangaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ngeria (NFF) ryamaze gukora byose ryasabwe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Éric Sekou Chelle, ku bijyanye n’imikino ibiri iri imbere, ahabwa amashusho y’imikino y’u Rwanda, Zimbabwe n’iyo Super Eagles iheruka gukina.Umwe mu bayobozi bakuru muri NFF waganiriye n’iki kinyamakuru, yagize ati “Chelle yasabye amashusho y’imikino y’u Rwanda na Zimbabwe, twarayahamuhaye. Yashakaga kandi gusesengura imikino ya Super Eagles kugira ngo arebe imbaraga n’intege nke za buri mukinnyi yahamagaye. Arashaka kumenya abakinnyi be haba mu makipe bakinamo no ku rwego mpuzamahanga.”Yongeyeho ati “Chelle n’abungiriza be bamaze iminsi biga imikinire y’u Rwanda na Zimbabwe. Ubutumwa bwe burasobanutse, ashaka ko imbaraga n’ubwitange abakinnyi bagira mu makipe yabo babigaragaza no mu gihe bari mu mwambaro wa Super Eagles.”Biteganyijwe ko Éric Chelle, abunguriza be n’abandi bafite akazi mu Ikipe y’Igihugu ya Nigeria bazagera i Kigali mu mpera z’iki cyumweru kugira ngo ari ho bazakirira abakinnyi bakina hanze bavuye mu makipe yabo.Super Eagles ya Nigeria izakirwa n’Amavubi ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu uzabera muri Stade Amahoro. Nyuma y’imikino ine imaze gukinwa, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota arindwi runganya na Bénin na Afurika y’Epfo.Ubwo ibihugu byombi biheruka guhura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, Amavubi yatsindiye Super Eagles muri Nigeria ibitego 2-1 mu gihe amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa i Kigali....