Abafite gahunda ya Ntagikwe, noneho babonye urwitazo! RRA yatangije uburyo abakoze ubukwe bagiye kujya basora
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-04-15 05:42:40

Mu rwego rwo gukomeza kwagura uburyo bwo gukusanya imisoro no kurwanya ubucuruzi bukorwa hadatanzwe imisoro, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority – RRA) cyatangije uburyo bushya bwo gukurikirana ibikorwa by’ubukwe.Guhera ubu, kuri buri bukwe buzajya bubera mu Rwanda, abakozi ba RRA bazajya baba bahari bafite ifishi (form) igaragaza ibikorwa byose bijyanye n’ubukwe bigomba gusora. Iyo form igizwe n’ibice bitandukanye, birimo:Abakora Decoration (Abakora imitako y’ubukwe): Harandikwaho amazina yabo, nimero ya telefoni, ndetse na TIN cyangwa izina ry’ikigo bakorera.Abacuranzi (Sound System/Sonorisation): Na bo basabwa gutanga amakuru arimo amazina, telefoni na TIN.Abatanga Amafunguro n’Ibinyobwa: Aha handikwaho amazina y’isosiyete cyangwa umuntu ku giti cye, nimero ya telefoni, na TIN.Itorero (Abaririmbyi n’ababyinnyi): Batanga amazina, telefoni, ndetse n’izina ry’itorero niba ribaho.Abageni: Harandikwaho amazina y’abageni, telefoni, ndetse na telefoni y’umuyobozi w’ubukwe (Coordinateur) niba ahari.Iyi gahunda igamije kumenya ibikorwa byose byinjiza amafaranga binyuze mu bukwe, bityo ababitangamo serivisi bose bajye batanga umusoro uko bikwiye.Ni gahunda yitezweho gutanga umusaruro mu kumenyekanisha abacuruzi batari basanzwe bazwi ndetse no gukumira ubucuruzi bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko.RRA yibutsa ko gutanga umusoro ari inshingano ya buri muturage uwinjiza amafaranga binyuze mu bucuruzi cyangwa itangwa rya serivisi....