Inkuru yateje impagarara: Dj Clush uvugwaho guterwa inda na Byiringiro Lague yatanze umucyo ku bivugwa ko barimo kwitegura ibirori bya Baby Shawer
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-04-15 05:44:47

Kuri iki cyumweru, tariki ya 13 Mata 2025, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru avuga ko rutahizamu w’Amavubi ndetse na Police FC, Byiringiro Lague, yaba yarateye inda umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba DJ Crush. Iyi nkuru yatumye benshi batungurwa, cyane ko havugwaga ko bombi bari no kwitegura ibirori byo kwishimira uwo mwana bise Baby Shower.Byiringiro Lague, usanzwe ari umubyeyi w’abana babiri, bivugwa ko yabasize muri Sweden ubwo yatandukana n’ikipe ya Sandvikens IF yo muri icyo gihugu, akaba ari ho umugore we n’abo bana basigaye baba.Nyuma yo kumva ayo makuru, DJ Crush yabihakanye mu kiganiro yatanze abinyujije kuri YouTube channel ye. Mu magambo ye yagize ati:“Sinamwihakana, Byiringiro ni inshuti yanjye! Ariko ibyo bavuga ntabwo ari byo, nta nda mfite – baramubeshyera. Ahubwo uriya mubyeyi w’abana babiri ndamukomeje pe.”Nubwo ayo makuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubu Byiringiro Lague ubwe ntaragira icyo atangaza ku by’iyi nkuru imuvugwaho. Benshi mu bakurikiranira hafi ibya siporo mu Rwanda bakomeje kwibaza ukuri kw’iyi nkuru, bamwe bayamagana bavuga ko ari ibihuha, abandi bakifuza ko haba ibisobanuro birambuye kuri iyo nkuru ikomeje kuvugisha benshi....