Amaze iminsi 3 ataryama! Khadime Ndiaye yagize icyo atangaza ku byo kurya ruswa ku mukino wa Marine FC
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-04-15 05:47:03

Umunyezamj w’ikipe ya Rayon Sports, Khadime Ndiaye yahakanye ibyo kurya ruswa ku mukino banganyijemo na Marine FC.Mu ikipe ya Rayon Sports hamaze iminsi havugwamo ko hari bamwe mu bakinnyi bahabwa amafaranga kugira ngo bitsindishe. Ibi byatangiye ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na Mukura VS 1-0 muri Stade Amahoro.Bamwe mu bavugwa harimo umunyezamu Khadime Ndiaye none byahumiye ku mirari ku mukino Rayon Sports iheruka kunganyamo na Marine FC. Ibitego bibiri yinjijwe ntabwo byavuzweho rumwe.Nubwo bimeze gutya ariko uyu mukinnyi ubwo yaganiraga na Isibo Radio & TV yabihakanye avuga ko nta mafaranga yariye.Yagize ati”Mbere y’umukino twavuganaga neza ngiye kuvugisha ukuri ntabwo ndibukubeshye ndi umuntu uvugisha ukuri kandi iyo ntsinzwe ndababara cyane, niyo dutsinze ndabigaragaza,nzi neza icyo Rayon Sports aricyo.Numvise ko nariye amafaranga ku mukino wa Marine FC ,nta mafaranga y’umuntu cyangwa indi kipe nigeze ndya nukuri kw’Imana, niba hari ufite ibimenyetso ko nariye amafaranga nabizane, ni ukuri nta mafaranga nariye”.Yavuze ko Abanya-Senegal ari inyangamugayo ndetse ahishura ko ku mukino ubanza wa Kiyovu Sports bashatse kumunyuraho ngo yitsindishe ariko akabyanga.Ati”Abanya-Senegal turi inyangamugayo, turiyubaha. Muribuka umukino ubanza twakinnye na Kiyovu, hari abantu bashatse kunyuraho, ni wowe ubwawe nahamagaye mbere iyo mba ndya amafaranga ntabwo mba narakubwiye, ntabwo ndya amafaranga ni ukuri .Mva mu muryango w’inyangamugayo twebwe Abanya-Senegal muri rusange nta muntu uduha ruswa, dutozwa kubaha akazi, ndababaye ni ukuri tuzi icyo dushaka ndihano gukora akazi ntabwo ndi hano kurya amafaranga ntakoreye, abanshinja bazane ibimenyetso.Nakinnye imikino myinshi ntinjizwa igitego ubu sibwo naba nize kurya amafaranga”.Yavuze ko no mu mwaka ushize bamushinje kurya amafaranga ariko atazi impamvu ibi bivugwa.Ati”No mu mwaka ushize baranshinje, dusezerwa na Bugesera FC mu gikombe cy’Amahoro bavuze ko nabwo nariye amafaranga, sinzi impamvu buri gihe banshinja hagire umfasha anyereke ibimenyetso.Yavuze ko kuba yarabonye bamwambika imyambaro yo muri APR FC byamubabaje ndetse ko avuga ko nta muntu wo muri iyi kipe aziranye nawe usibye Mamadou Sy na Aliou Souane. Yavuze ko amaze iminsi 3 ataryama.Khadime Ndiaye yatangaje ibi nyuma y’uko atari mu bakinnyi Rayon Sports yajyanye ku mukino izakinamo na Mukura VS ku munsi w’ejo muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro....