AFC/M23 yashinje MONUSCO kurekura ingabo 800 za RDC zari zayihungiyeho
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-04-15 05:48:37

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryashinje ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) kurekura ingabo 800 zari zayihungiyeho kugira ngo zihungabanye umutekano w’umujyi wa Goma.Tariki ya 27 Mutarama 2025 ni bwo AFC/M23 yafashe umujyi wa Goma. Icyo gihe ingabo za RDC, abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ab’imitwe ya Wazalendo bahungiye mu bigo bya MONUSCO bitandukanye.Mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira uwa 12 Mata 2025, ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo byagabye igitero mu burengerazuba bwa Goma. Ku ikubitiro byavugwaga ko iki gitero cyari kigamije guhungabanya umutekano gusa, ariko biza kumenyekana ko cyari mu mugambi wo kwisubiza uyu mujyi.AFC/M23 yatangaje kandi ko ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC), na zo ziri muri uyu mugambi, izisaba kuva mu burasirazuba bwa RDC bwangu.Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, yahakanye uruhare rw’abasirikare babo muri ibi bitero, asobanura ko bari kure cyane ya Goma. Umuryango SADC na wo wahakanye uruhare rushinjwa SAMIDRC.Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku wa 14 Mata yatangaje ko ubwo abarwanyi babo bafataga umujyi wa Goma, MONUSCO yasobanuye ko icumbikiye ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo 2000, ariko ko ubu isigaranye 1200.Yagize ati “Ubwo umujyi wa Goma wabohorwaga, MONUSCO yatubwiye ko hari abantu 2000 ariko uyu munsi harimo 1200, aho abarwanyi 800 bitwaje intwaro bagiye. Ni bo bari gukora ibyaha, bashyigikiwe na SADC.”Tariki ya 28 Werurwe, abahagarariye SADC na AFC/M23 bahuriye i Goma, bumvikana ko SAMIDRC izataha inyuze ku kibuga cy’indege cya Goma nyuma yo gusanwa. Gusa Kanyuka yashimangiye ko bitewe no kurenga kuri aya masezerano, izi ngabo zigomba gutaha bwangu....